Print

Bugesera FC yirukanye umutoza wayo Bisengimana Justin

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 1507

Bisengimana watsinze imikino 2 mu mikino 8 ya shampiyona kandi afite abakinnyi bakomeye barimo Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,Jimmy Kibengo,Mustafa Francis bose bakinaga ku rwego rwo hejuru,yirukanwe n’ubuyobozi bwa Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu,taliki 09 Ugushyingo 2019.Yari amazemo amezi 3 gusa muri Bugesera FC.

Bisengimana Justin abaye umutoza wa 3 wirukanwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho akurikiye Olivier Ovambe watozaga Mukura na Nduwantare watozaga Gicumbi FC.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Bugesera FC bwandikiye Bisengimana,bwamubwiye ko kubera umusaruro mubi yagize mu mikino 08 ishize ndetse no kuba yarabwiwe kwikosora ntabikore.

Bugesera FC yari ku mwanya wa 12 n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 mu mikino 8 ishize byatumye abafana bayo barakara cyane basaba ubuyobozi ko Bisengimana yirukanwa.

Ibaruwa Bugesera FC yandikiye umutoza Bisengimana Justin: