Print

Amakimbirane yarari hagati ya Jose Chameleone na Harmonize yahoshejwe

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2019 Yasuwe: 1943

Aya makimbirane ageze ku ndunduro ubwo icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Harmonize yagiye muri Uganda gusura mugenzi we Dr.Jose Chameleone mu byumweru bibiri bishize, aba bahanzi baraganiriye ndetse ngo mu minsi iri imbere baritegura gushyira hanze indirimbo isubiwemo y’umuririmbyi wo muri Uganda witwa Pallaso.

Harmonize yavuzweho kutavuga rumwe na Diamond Platnumz ubwo yafataga umwanzuro wo gusesa amasezerano y’igihe kirekire yari afitanye na Wasafi Classic Baby maze atangira inzu ye bwite itunganya umuziki.

Uyu muhanzi mwamenye mu ndirimbo Kwangwaru ntiyabonetse mu bitaramo ngarukamwaka bitegurwa na Wasafi bizwi nka Wasafi Westival, Diamond yavuze ko atazaboneka kuko afite ahandi azaba ari gutaramira, aheruka no gushinjwa n’umu producer wo muri Kenya Magix Enga kumutwara imirya yakoresheje mu ndirimbo ye shya “Uno”.