Print

Bugesera FC ishobora guha akazi umutoza Karekezi Olivier wahoze atoza Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 1439

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier ndetse yamaze gusinya amasezerano yo kuyitoza ku buryo azatangira akazi muri iyi kipe mu cyumweru gitaha, ubwo azaba akoresha imyitozo ya mbere.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Karenzi Sam, yemeje ko bagiranye ibiganiro na Karekezi ariko ahakana ko bamwemeje nk’umutoza.

Ati “Karekezi twaravuganye kimwe n’abandi batoza benshi batandukanye. Ibyo kuba twaramuhaye akazi ntabwo ari byo, turacyaganira nk’uko n’abandi tuganira, ntabwo turafata umwanzuro ku mutoza tuzaha ikipe.”

Karekezi Olivier aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018, aho yatandukanye na Rayon Sports yari abereye umutoza, ayishinja kumunaniza mu kazi ke.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 mu mikino 8 ishize,nubwo yaguze abakinnyi bakomeye barimo Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,Jimmy Kibengo na Mustafa Francis.