Print

Umwarimu wo mu Burusiya yemeye ubwicanyi asanganywe amaboko y’umugore mu gikapu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 2018

Oleg Sokolov w’imyaka 63 y’amavuko, yari yasinze yitura mu ruzi ubwo yageragezaga kujugunya ibyo bice by’umubiri mu ruzi, nkuko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibivuga.

Polisi yaje gusanga iwe umurambo waciwe umutwe wa Anastasia Yeshchenko w’imyaka 24.

Porofeseri (’Professeur’) Sokolov ni impuguke ku mateka ya Napoléon Bonaparte, umunyapolitike n’umutegetsi wamenyekanye cyane mu gihe cy’impinduramatwara yo mu Bufaransa.

Porofeseri Sokolov yahawe umudari w’icyubahiro cyo hejuru wa ’Légion d’Honneur’ utangwa na leta y’Ubufaransa.

Alexander Pochuyev, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Yemeye icyaha". Yongeyeho ko umukiliya we yicuza ibyo yakoze kandi ko ubu ari korohereza ubutabera mu kazi.

Amakuru avuga ko Porofeseri Sokolov yabwiye polisi ko yishe uwo wari umukunzi we ubwo bajyaga impaka, nuko afata urukero amuca umutwe, amaboko n’amaguru.

Bivugwa ko yari yateganyije kujugunya uwo murambo we mbere yuko yiyahura ku karubanda yambaye nka Napoléon.

Bwana Pochuyev yavuze ko Porofeseri Sokolov - wari umaze igihe avurirwa mu bitaro indwara yo gutakaza ubushyuhe bw’umubiri (’hypothermia’) - ashobora kuba yabitewe no guhangayika.

Uyu munyamateka yanditse ibitabo byinshi kuri Napoléon ndetse yakoze nk’umujyishwanama mu mateka kuri filime nyinshi. We na Madamu Yeshchenko bandikanye inyandiko nyinshi.

We na Madamu Yeshchenko bombi bize amateka y’Ubufaransa kandi baryoherwaga no kwambara imyambaro ndangamurage, Porofeseri Sokolov agakunda kwambara nka Napoléon.

Abanyeshuri bavuga ko ari umwarimu ubifitemo impano uvuga Igifaransa wajyaga anyuzamo akigana Napoléon, nkuko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Yari n’umwe mu bagize ikigo cyo mu Bufaransa cy’ubumenyi mu mibanire y’abantu, ubukungu na politike (Institut des sciences sociales, économiques et politiques, ISSEP).

Ejo ku wa gatandatu, icyo kigo cyatangaje ko cyamukuye mu banyamuryango bacyo mu kanama k’ubumenyi bwa siyansi.

Itangazo rya ISSEP rigira riti: "Tumenye n’ubwoba bwinshi...icyaha cya kinyamaswa cyahamye Oleg Sokolov.Ntitwashoboraga kwiyumvisha ko yakora icyo gikorwa kirenze ukwemera".

Inkuru ya BBC