Print

Ibyo kwerekeza muri Bugesera FC kwa Karekezi Olivier byapfuye ku munota wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 4348

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,Karekezi Olivier wahoze atoza Rayon Sports yari yumvikanye na Bugesera FC ko agomba gusimbura Bisengimana Justin ariko ngo ku munota wa nyuma umwe mu bayobozi b’iyi kipe idahagaze neza bamubwiye ko bidashoboka.

Byari byitezwe ko Karekezi Olivier uzwi nka “Danger man” agombaga gutangira imirimo ye mu cyumweru gitaha ariko ngo Bugesera FC yaje kwisubiraho biturutse kuri umwe mu bayobozi bavuga rikijyana muri iyi kipe.

Iyi n’ inshuro ya gatatu Karekezi yanze kuza gutoza mu Rwanda, dore ko byari byanatangajwe ko ashobora guhabwa Police bikarangira ishyizwe mu maboko ya Haringingo Francis, mu gihe ngo yari n’umwe mu bashoboraga kungiriza Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu.