Print

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 4980

Mu birori by’abahinduye imibiri yabo bakayuzuzaho za tattoos byabereye mu mujyi wa Brussels ku munsi w’ejo,byagaragayemo umugabo wihinduye umubiri wose ndetse yishyiraho amahembe kugira ngo ase neza na satani.

Uyu mugabo yitoboye ku mubiri inshuro zisaga 480 ndetse yishushanyaho ibishushanyo bitangaje birimo no kwishyiraho amahembe kugira ngo ase na sekibi.

Ibi birori byo kumurika ibishushanyo byatangiye kuwa 08 kugeza kuwa 10 Ugushyingo 2019 bigaragaramo uyu Mudage uri mu batangaje benshi ku isi.Kubyinjiramo kwari ukwishyura amadolari 30 ku munsi umwe.