Print

Lady Gaga yise abanyamakuru ibigoryi kubera ibyo bamutangajeho

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2019 Yasuwe: 1475

Ubwo umuhanzikazi Lady Gaga yari mu birori bya Oscars muri Gashyantare bisanzwe bitanga ibihembo ku banyempano mu ruganda rwa sinema yaririmbye indirimbo hamwe na Cooper y’urukundo yitwa shallow maze ibitangazamakuru nyuma biza gutangira kuvuga ko urukundo rwo ku rubyiniro rwaje kuvamo urukundo nyakuri.

Uyu muhanzikazi yabihakanye agira ati”Mu by’ukuri itangazamakuru ni ikigoryi, twakinnye iby’urukundo nk’abakinnyi,twashakaga ko abantu babona ko turi mu rukundo hariya mu birori bya Oscars” Gaga ahakanira Oprah Magazine ko atigeze ajya mu rukundo na Cooper.

Uyu muhanzikazi yavuzwe mu rukundo n’abakunzi benshi ndetse mbere y’uko bahwihwiswa mu rukundo na Cooper yari amaze gutandukana n’umuhigi w’impano mu muziki no muri sinema Christian Carino.