Platnumz yageze ahitwa Kijitonyama ari mu modoka nziza ya Land Cruiser y’umukara ndetse anaboneraho kwerekana amamodoka yose ari mu ibara ry’umweru yaguriye umunyamakuru wamubyariye umwana we wa kane n’iya nyina Sandra Dangote ndetse avuga ko ari ibipupe.
Imodoka uyu muhanzi ukomeye muri Africa yaguriye nyina umubyara n’umugore we ngo yazibaguriye ku isabukuru yabo y’amavuko dore ko bose banayihuriyeho ku wa 7 Nyakanga, Diamond Platnumz nawe kandi akaba ateganya kwigurira indi modoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ku munsi w’amavuko nawe ahuriraho n’umuhungu we Naseeb Junior.
Iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 ryatangiriye i Dar es Salaam muri Tanzanie ku 9 ugushyingo ndetse rikaba rigomba no gukomereza mu bice bya Tanzanie, ibi bitaramo kandi byitabiriwe n’umunyarwanda Ngabo Medard.