Print

Uwari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Rayon Sports yasimbuwe byagateganyo na Kabalisa Calliope

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2019 Yasuwe: 2171

Tariki 10 Ukwakira 2019 nibwo umunya-Uganda Hannington Kalyesubula wari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports aheruka gukoresha imyitozo. Bivuga ko kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2019 yujuje ukwezi yarataye akazi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro uyu mutoza wasize ikipe kandi iri mu bihe by’imikino myinshi, ibaruwa yasinyweho na ‘CEO’ Itangishaka Bernard King.

Kuko Rayon Sports itakomeza kwihanganira kuba abanyezamu bayo bakomeza kubaho badafite umutoza, yahisemo gushyiraho umutoza w’agateganyo uba ukoresha imyitozo mu gihe hategerejwe umwanzuro uzafatwa mu gihe kiri imbere.

Inshingano zo gutoza abanyezamu ba Rayon Sports by’agateganyo zahawe Kabalisa Calliope ufite ubunararibonye muri uyu mwuga kuko yamenyekanye mu 2006 azamukana mu cyiciro cya mbere na ATRACO FC.

Yatoje abanyezamu b’iyo kipe muri iyo myaka atwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2008 na CECAFA Kagame Cup mu 2009. Nyuma yanyuze mu yandi makipe nka Police FC na AS Kigali.

Aya makipe yo muri shampiyona y’u Rwanda yayatoje mbere yo kwerekeza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 2011 anajyana nayo mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique uwo mwaka.

Kabalisa Calliope wazamuye impano z’abanyezamu benshi mu Rwanda barimo nka; Olivier Kwezera, Kimenyi Yves, Nzarora Marcel n’abandi, biteganyijwe ko azerekwa abafana kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 mu mukino wa gicuti Rayon Sports izakina na Gasogi United.