Ni igihembo yahawe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bacyise Lifetime Achievement Award.
Sibomana yakoze kuri Radio Rwanda igihe kirekire asoma amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu na saa moya. Kuva yatangira akazi kugeza aho agiriye mu kiruhuko k’izabukuru yasomaga amakuru neza adategwa, ibi akaba aribyo benshi bamukundiraga.
Yatangiye itangazamakuru mu Ugushyingo, 1973, ariko akaba yarize uburezi, aba mwarimu.
Amabilis Sibomana yihuguye mu by’itangazamakuru mu Budage ahamara amezi 13. Ubusanzwe izina Amabilis ni ijambo ry’Ikilatini rifite impuzanyito ya Aimable mu Gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga Umukundwa.
Najyaga nibazs aho asigaye akorera mbega ari mu kiruhuko. Ntawundi ndumva uragera Ku kigero cye mukuvuga amakuru neza. Ugerageza Ni Jean Pierre Gagabo. Uwaba azi undi amumbwire.