Print

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa umusubirizo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2019 Yasuwe: 4283

Arsenal yateye mu izamu inshuro 1 mu mukino iheruka gutsindwamo na Leicester City ibitego 2-0,ikomeje kugenda isubira inyuma cyane aho kugeza ubu irushwa amanita 8 n’ikipe iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona ariyo Manchester City.

Arsenal imaze imikino 4 itabona amanota 3,yamaze gutakaza icyizere mu bakinnyi nkuko rutahizamu Lacazette yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Twatakaje icyizere niyo mpamvu twari dukeneye ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.Ntitukibasha kubona ibitego ariko nizeye ko tuzagaruka duhagaze neza.Tugomba gukora cyane kurushaho kugira ngo tugarure icyizere cyatakaye.Turashaka kurangiza mu makipe 4 ya mbere nubwo bigoye ariko birashoboka.”

Nyuma y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga,Arsenal izagaruka muri shampiyona ikina n’amakipe ari mu bihe bibi nkayo arimo Southampton,Brighton na Norwich akomeje kurwana no kuva mu myanya ya nyuma.

Alexandre Lacazette ntarabasha gutsinda igitego nyuma yo kugaruka avuye mu mvune kuwa 21 Ukwakira 2019.