Print

FARDC yafatanye impapuro zirimo amabanga akomeye Gen.Afurika wayoboraga umutwe RUD-URUNANA iherutse kwica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2019 Yasuwe: 5506

Nyuma yo kumwica ngo zamusanganye impapuro z’ibanga zitandukanye zigaragaza uko uyu mutwe wakoranaga n’igihugu cya Uganda ndetse ngo yakundaga kucyerekezamo cyane.

Izi ngabo za FARDC zavuze ko nyuma yo kwica Brig.Gen. Afrika Jean Michel zamusanganye impapuro zirimo amakuru zise ay’ingenzi.

Ikinyamakuru TNT cyavuze ko umwe mu basirikare ba FARDC yavuze ko izi nyandiko zari mu birindiro bya Gen. Afrika zikubiyemo amakuru agaragaza ko uyu mugabo yajyaga muri Uganda inshuro nyinshi.

Ayo makuru yerekana ko Gen. Afrika yagiranaga ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego z’ubutegetsi za Uganda aho byagaragaye ko aba bayobozi bafite uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe wa RUD-URUNANA.

Biravugwa ko hari bamwe mu barwanyi 3 b’umutwe wa RUD URUNANA batorokeye muri Uganda nyuma yo kuraswa n’ingabo z’u Rwanda ubwo bari baje guhungabanya umutekano mu karere ka Musanze.

Brig.Gen. Afrika yiciwe mu gitero gikomeye ingabo za FARDC zagabye hagati y’agace ka Binza na Makola muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mutwe washinzemo ibirindiro nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Gen.Afrika yishwe nyuma y’aho yari yakomerekejwe bikomeye mu minsi yari yabanje. Urupfu rwe ruje rukurikira urwa Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wo muri FDLR.

Urupfu rwa Gen.Afrika rwaje rukurikira urwa Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi muri FDLR nawe wishwe na FARDC.