Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu uherereye Giti mu Karere ka Gicumbi

Yanditwe na: Ubwanditsi 11 November 2019 Yasuwe: 204

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 15/11/2019 saa tatu n’igice (09h30) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu wa Katagaruka Faustin na Mukaderevu Virginie uherereye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Giti, Akagali ka Gatobotobo kugira ngo harangizwe urubanza Imbarutso Sacco Giti yatsinzemo Katagaruka Faustin.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igedanwa ya Me Mugabe Emmanuel: 0788496023.