Print

RIB yataye muri yombi umuforomo wa CHUB ukekwaho kwica umuntu no gushaka gutorokana miliyoni 1,7 FRW y’ibitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2019 Yasuwe: 5055

Uyu Ntawuhiganyo yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu gihugu, akaba yafatanywe angana na 1.700.000 Frw yari agiye gutorokana ariko nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza, uyu Ntawuhiganayo Narcisse arakekwaho kandi kwica umusore wacuruzaga amakarita yo guhamagara (Me2You) witwa Iriboneye Felix, ni umusore uri mu kigero k’imyaka 28 warangije kminuza mu mwaka wa 2017.

Ntakirutimana Sylvain mugenzi w’uyu wishwe, yabwiye Umuseke ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bwije batabonye mugenzi wabo, Iriboneye Felix, batangira kwibaza aho yaba ari, bajya kuri RIB kubaza niba imufite, basanga atariho ari.

Ntakirutimana avuga ko bagenzi be bacururizaga hariya hafi bari bamubwiye ko baherukaga kumubona yinjira kwa muganga agiye gutanga amakarita yo kwitabiraho ariko ngo ntibongeye kumubona asohoka.

Ati ”Twe twari twamubuze turashakisha kugeza ubwo jye nigiriye kuri Polisi kubaza niba baba bamufite bambwira ko nta we bafite, bampamagaye kuri uyu wa mbere, bambwira ngo nze ndebe umurambo w’umusore babonye niba ari uwa mugenzi wange, mpageze nsanga ni we bamwishe nabi bamunize ndetse nsanga uwamwishe yari yamuboshye amaboko.”

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye iki kinyamakuru ko bamaze guta muri yombi uyu Ntawuhiganayo ukekwaho ibi byaha akaba afungiye kuri Polisi i Huye.

Ati ”Amakuru y’uko yishe uyu mwana yatugezeho ubu turimo turakurikirana ngo turebe niba iki cyaha yaragikoze.”

Impamvu Ntawuhiganayo ari gukekwaho kwica nuko umurambo we wasanzwe mu biro yakoreragamomu bitaro bya Kaminuza, CHUB.

RIB yatangaje kuri Twitter yayo ko yataye muri yombi uyu Ntawuhiganayo akekwaho gushaka gutorokana amafaranga agera kuri 1.700.000 yakuye mu bubiko bw’ibitaro bya CHUB.