Print

Muri Zimbabwe hashyizwe hanze inoti nshya mu rwego rwo kugabanya ibura ry’amafaranga

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2019 Yasuwe: 1275

Nku’uko BBC yabitangaje iki ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ibura ry’amafaranga rimaze igihe kinini kibasiye iki gihugu mu gihe ubukungu bwacyo bukomeje bugenda buzamba.

Leta ya Zimbabwe ivuga ko igiye gushyiraho inoti nshya z’amadolari abiri n’atanu kandi ko ntawe bikwiriye gutera ubwoba ko ifaranga rizata agaciro.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2019 ni bwo hakuwe ku isoko ikoreshwa ry’idolari ry’Abanyamerika ryari ryarashyizweho muri 2009 ngo ryongere rizahure ifaranga ry’igihugu ryagaragaraga ko ririmo guta agaciro muri icyo gihe. Zimbabwe kuri ubu itangaza ko yifuza ko byasubira uko byahoze mbere.

Leta ya Zimbabwe ivuga ko izi noti zigiye gushyirwa ku isoko zitezweho kuzagira uruhare mu kugabanya ibura ry’amafaranga ahererekanwa mu ntoki (cash) ku buryo n’abaturage baburaga n’ayo babikuza muri za banki.

BBC yatangaje ko kuri ubu hari ubwoba ko kuzana ifaranga rishya mu gihe igihugu kiri rwagati mu bibazo by’ubukugu bishobora kuzatera itakaza ry’ifaranga (inflation). Kuri ubu umugati waguraga idolari rimwe muri Zimbabwe, riragura amadolari 15 ya Zimbabwe.

Biravugwa ko kuva hagarurwa idolari rya Zimbabwe, ifaranga ryatakaje agaciro ku kigero cya 300% bivugwa ko Leta ya Zimbabwe yahagaritse gutangaza amakuru yerekeye iby’iki kibazo.