Print

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2019 Yasuwe: 6750

Uwahoze ari rutahizamu wa AC Milan, Antonio Cassano,usigaye akora akazi ko gusesengura imikino kuri TV yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa imyaka ibiri kubera ko yatashye adakorewe isuzuma ryo kureba niba adakoresha imiti yongera imbaraga n’ibiyobyabwenge.

Ronaldo yarakajwe n’uko yasimbujwe ku munota wa 55 w’umukino na Paulo Dybala bituma ataha umukino utarangiye kubera uburakari bwinshi yari afite.

Cassano yavuze ko Ronaldo ashobora guhagarikwa imyaka 2 nkuko amategeko abiteganya kubera ko yagiye adakorewe isuzuma ryo kureba niba adakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ntabwo ukwiriye kuva muri stade umukino utarangiye kubera ko haba hari gukorwa isuzuma ryo kureba niba udakoresha imiti itemewe [anti-doping control].Nasubiraga inyuma kuko uhanishwa kumara imyaka 2 udakina.”

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo yabwiye umutoza we Sarri ngo “jya kure” nyuma yo kumusimbuza hakiri kare.

Nta makuru avuga ko Ronaldo yasibye iri suzuma gusa imyitwarire ye yababaje benshi barimo n’umutoza Fabio Capello.