Print

Minisitiri Munyakazi yasabye abanyeshuli batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 3 n’uwa 6 kwirinda ingeso zirimo gukopera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 576

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ibisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019 byatangirijwe muri Goupe Scolaire Officiel BUTARE mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Uyu mwaka w’amashuri wa 2019, Abanyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) bose hamwe ni 119,932 harimo abakobwa (65,429) ku kigero cya 54,6% n’abahungu (54,503) bari ku kigero cya 45,4%.

Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S6) bose hamwe ni 51,291 harimo abakobwa (26,970) ku kigero cya 52,6% n’abahungu (22,212) bari ku kigero cya 47,4%.

Ibizamini by’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ku banyeshuri barangiza L5 byatangirijwe mu kigo cy’Ishuri cya Kabutare TVET School, mu gihugu hose abanyeshuri bakora ibizamini by’imyuga n’ubumenyingiro ni 1,032 mu mashami agera kuri 34.

Mu mwaka wa 2018, Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange ni 99,898 na 46,024 mu basoza amashuli yisumbuye.Muri uyu mwaka wa 2019 hiyongereyeho abakandida bagera kuri 20,034 mu cyiciro rusange na 5,267 mu basoza amashuli yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta.