Print

Ubwicanyi bwatumye Radio ikora ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola ifunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 366

Abakozi ba Radio Lwemba mu mujyi wa Mambasa mu burasirazuba bw’igihugu bavuga ko bagiye baterwa ubwoba ko bazicwa kandi ko bari bamaze guhagarika akazi kabo ku mpamvu z’umutekano wabo.

Ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, umunyamakuru Papy Mumbere Mahamba w’iyo radio yiciwe mu rugo iwe nyuma yo gutangaza ikiganiro cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola.

Hafi abantu 2,200 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakongera kwaduka - ku nshuro ya cumi mu mateka y’iki gihugu - mu mwaka ushize.

Ubwoba, imiziririzo no kutizera abakora mu bikorwa by’ubuzima byatumye hagabwa ibitero ku bakora mu bikorwa by’ubuzima, bikoma mu nkokora ibikorwa byo guhagarika ikwirakwira rya Ebola.

Inkuru ya BBC