Print

Weasel umugabo wa Teta Sandra yakubitiwe mu kabari nk’iz’akabwana ajyanwa kwa muganga avirirana azira gukorakora umugore w’abandi

Yanditwe na: Martin Munezero 12 November 2019 Yasuwe: 3988

Icyatumye Weasel akubitwa iz’akabwana ngo ni uko yakoze kuri uyu mugore nta ruhushya abiherewe n’umugabo we Roger.

Ngo nyuma yo kubona ibi, Furious Rodger yegereye Weasal maze amuhata amakofe. Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe ubwo Weasal yakubitwaga, uyu mugabo ngo asa n’uwababaye bikomeye ndetse yanagaragaye arimo kuvirirana amaraso mu kiganza.

Weasel yahise yihutanwa kwa muganga kugirango ibikomere bye byitwabweho. Kugeza ubu ngo ntakirego kiratangwa kuri Polisi.

Twabibutsa ko uwo baririmbanaga ari we Radio na we yakubitiwe mu kabari nk’uku bikaza kumuviramo gupfa mu mwaka ushize wa 2018 abantu bakaba batangiye kwibaza ni uyu na we bitazamugendekera nk’uko byagendekeye mucutiwe Radio.