Print

Neymar Jr yasohokanye umukobwa w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari kumwe mu munnyenga w’urukundo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 4562

Neymar w’imyaka 27 yagaragaye mu mujyi wa Barcelona ari kumwe n’umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Espagne witwa Noa Saez ufite uburanga burangaza benshi.

Neymar Jr agiye kumara ukwezi ari hanze y’ikibuga kubera imvune ariko nk’umuntu ukunda ibirori ntiyicaye hamwe kuko yagaragaye ari kumwe na Noa Saez mu kirori cyo kwizihiza isabukuru ya mugenzi we w’Umunya Brazil, Arthur Melo ukinira FC Barcelona.

Neymar na Saez bifotoreje ahitwa Mr.Porter uyu mukinnyi yakundaga gutemberera ubwo yari agikina muri FC Barcelona.

Saez akomoka mu mujyi wa Malaga ariko bivugwa ko akunze kuba ari mu ntara ya Catalonia cyane ko ari umunyamideli umenyereye.

Neymar Jr yavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi nyuma yo gutandukana na Bruno Marquezine bakundanye igihe kinini, muri 2018.






Comments

Bebe 12 November 2019

Ni sawq kabusa uno mukobwa.Neymar ntiyakwisondeka


sezikeye 12 November 2019

NEYMAR afite umwana yabyaye afite imyaka 18.Kimwe n’abandi ba Stars,akunda kwishimisha mu nkumi zifite uburanga budasanzwe.Ariko ikibabaje nuko iyo bamaze kubahaga babata bagafata abandi.Nubwo bavuga ngo bari mu rukundo,ntabwo aribyo.Icyo baba bagamije ni ukwishimisha mu gitanda. Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.