Print

Umwana wagwiriwe n’igiti i Rulindo ntiyagira icyo aba akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 November 2019 Yasuwe: 7571

Ibi byabaye ku wa mbere taliki 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, igiti cyagushijwe n’umuyaga, gusa umwana uri mukigero cy’imyaka ibiri wari uri gutembera mu busitani munsi y’iki giti cyari kirimo ntihagira icyo aba .

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, wavuze ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibitaro ari uko uwo mwana yagwiriwe n’igiti arimo atembera mu busitani ariko ntiyagira icyo aba.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo giti byagaragaraga ko cyari gikuze, ariko ko nta bimenyetso byo kuriduka bitunguranye cyagaragazaga.

Iki giti kugihirima, umwana ngo yahise yicara hasi, ari na yo foto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu batangarira uburyo uwo mwana nta kintu yabaye.

Uyu mwana wagwiriwe n’igiti kugeza ubu bitaratangazwa ko nta kibazo afite. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, yavuze ko umwana wagwiriwe n’icyo giti nta kibazo yagize, ko ameze neza.

Amafoto@Kigalitoday


Comments

innocent 14 November 2019

yezu kristu akuzwe bavandimwe nimwizere ubutsnzi bw,umwami wapfuye akazuka Yezu kristu ingabo zo mu ijuru ziyobowe na archange gabriel michael na rafael ndetse na marayika murinzi wacu nibo barinze uwo mwana ntiyapfa merci seigneur jesus que la gloire te sois rendu.


13 November 2019

Mwanyandikira kuriyi WhatsApp mukatwamamariza,0788495907


13 November 2019

Mwanyandikira kuriyi WhatsApp mukatwamamariza,0788495907