Print

Amavubi yatembereye ku nyanja y’Ubuhinde ananura amaguru azakoresha ahangana na Mozambike [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 3388

Amavubi afite gahunda yo gutangira neza imikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021izabera muri Cameroon yatangiye kwitegura byimbitse umukino uzabahuza n’igihugu cya Mozambike ku wa kane aho babanje gutemberera ku nkombe z’inyanja y’Abahinde mu mujyi wa Maputo.

Amavubi yiteguye kwesurira Mozambike kuri stade Zimpeto, acumbitse kuri Hotel y’inyenyeri 5 yitwa Afrin Prestige iri rwagati mu mujyi wa Maputo.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza ndetse na Bizimana Djihad yamaze guhurana bagenzi be avuye mu Bubiligi.

Amavubi namara gukina na Mozambique kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, azahita agaruka mu Rwanda kwitegura kwesurana na Cameroon tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.







Comments

PASI JERIME 13 November 2019

bakomerezaho