Print

Umuherwe w’imyaka 69 wahoze ari nyiri ikipe ya QPR ari mu rukundo n’umunyeshuli arusha imyaka 49 yose [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 5274

Briatore utunze akayabo k’amadolari yashatse iyi nkumi arusha imyaka 49 kugira ngo imufashe gusaza neza dore ko mu minsi ishize bifotoje bari kurira ubuzima muri Kenya.

Briatore w’imyaka 49 ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 20 witwa Bernadetta Bosi.Uyu muherwe asanzwe ari umucuruzi kabuhariwe yaba mu Butaliyani iwabo no hirya no hino ku isi.

Uyu muherwe yishumbushije aka gakobwa gato kiga amategeko muri kaminuza y’i Milan nyuma yo gutandukana n’umugore we Elisabetta Gregoraci muri Mutarama 2018.

Briatore ubarirwa umutungo wa miliyoni 300 z’amapawundi, yamaze imyaka 3 ari nyiri ikipe ya QPR ndetse yayoboraga umukino wa F1 n’ikipe ya Renault yafashije kwegukana shampiyona mu myaka 10 ishize.

Uyu musaza azwiho gukunda abagore bidasanzwe kuko yagiye atera inda abanyamideli batandukanye abifashijwemo n’akayabo atunze.







Comments

musonera 14 November 2019

Niko iyi si imeze.Amafaranga yaratsinze.Baca umugani ngo "ufite inkwi arya ibihiye".Ikibazo nuko wa mugani ubukire ari umuzi w’ibibi byinshi.Reba kuba yarataye umugore we agafata uyu mwana.Bisobanura ko yakoze ibyaha 2 icyarimwe:Guta uwo bashakanye n’ubusambanyi.Bizamubuza kubona paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha hanyuma bikazakubuza kuzuka ku munsi w’imperuka kandi ntuzabone ubuzima bw’iteka.Ni ukutagire ubwenge nyakuri (wisdom).Byarutwa nuko wakena ariko ukazaba muli paradizo uri umukire.