Print

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 1560

Maria Sharapova w’imyaka 32,usanzwe akundwa na benshi biganjemo abagabo n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis kuko yayitwayemo ibikombe bikomeye [Grand slams] 5 ndetse niwe Murusiyakazi wabashije gutwara ibi bikombe bikomeye muri Tennis.Grand Slams zose uko ari 4 zikinwa buri mwaka Sharapova yarazitwaye by’umwihariko Roland Garros yatwaye kabiri.

Maria Sharapova watangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga guhera muri 2001, ari mu Rwanda aho amaze iminsi ibiri ari mu biruhuko atembere mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga.

Maria usanzwe atuye muri USA,yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere ku isi gusa ubu ari ku mwanya wa 131 ku isi kubera ahanini guhagarikwa amezi 15 adakina bitewe no gufatwa yarakoresheje imiti yongera imbaraga muri Australian Open ya 2016.

Sharapova uzamara mu Rwanda icyumweru,ari mu ngendo zitandukanye zo gusura Afurika aho yaherukaga mu gihugu cya Botswana.

Abakobwa bakina Tennis bakomeje kwitabira gusura Afurika kuko n’uwitwa Garbine Muguruza ukomoka muri Espagne ari mu biruhuko muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu bihano muri 2017,Sharapova ntiyongeye kuba umukinnyi ukanganye muri Tennis kuko asigaye atsindwa byoroshye n’abana bari kuzamuka neza muri uyu mukino barimo Simona Halep na Naomi Osaka.