Print

Umwami Mswati wa III yatutse abaturage be bamubujije gusesa umutungo wa Leta agurira imodoka zihenze abagore be 14

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 9420

Uyu mwami wa Eswatini utunze abagore 14,ngo yatunze urutoki rwa Musumbazose aba baturage be bamubwiye ko bidakwiriye gushora miliyoni 13 z’amapawundi agurira aba bagore be imodoka zihenze cyane.

Amakuru aravuga ko Mswati III aherutse gutumiza hanze imodoka 19 za Rolls-Royces na BMW aho ngo nyinshi muri izi modoka yazitumije hanze mu kwezi gushize.

Umwe mu babonye izi modoka yavuze ko BMW X3 na 5 series model zigura nibura amapawundi ibihumbi 30 kuri imwe.

Mu gihugu cya Eswatini,umushahara fatizo w’abakozi n’ibihumbi 10 by’amapawundi ku mwaka bivuze ko kugira ngo umuntu umwe abashe kugura Rolls-Royce imwe byamusaba gukora imyaka 70.

Umwami Mswati wa III asigaye afata ibyemezo bibabaza abaturage be kuko uretse gusesagura uyu mutungo wa Leta agurira abagore be izi Rolls-Royce na BMW,muri 2018 yakoze agashya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 50 ahindura izina ry’igihugu rya Swaziland acyita Eswatini.

Abaturage ba Eswatini bavuze ko uyu mwami yeretse urutoki rwa musumbazose abantu bamwibasiye bamubuza kugurira abagore be izi modoka.



Mswati III ari kugurira abagore be imodoka zihenze mu mutungo wa Leta