Print

Umugabo wo muri Kenya yatunguye benshi nyuma yo kwiburanira mu rukiko agatsinda kandi yari yakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2019 Yasuwe: 5760

Uyu mugabo wari umaze imyaka icumi muri gereza yitwa Kamiti Maximum yashijwaga ubujura buvanze n’ihohoterwa ndetse yari yanahamijwe ko afite ibyo yibye,gusa muri Gicurasi uyu mwaka yararekuwe, yabwiye umunyamakuru wa BBC ko nta jambo afite ryasobanura amashimwe afite nyuma yo kugirwa umwere.

Uyu mugabo yigiye ibyerekeye amategeko afunze hamwe n’abandi bagororwa cumi na batanu, aho yabonye impamyabumenyi umwaka ushize wa 2018. Yayikuye mu Bwongereza muri kaminuza ya London muri gahunda yitwa African Prisons Project’s (APP) mu gukora impinduka mu butabera.

Mu mwaka wa 2017 urukiko rw’ikirenga muri Kenya ryavuguruye ingingo ya 204 y’itegegeko nshinga ry’icyo gihugu ruvuga ko iyo ngingo itarikurikiza, maze umugabo William Okumu nawe aboneraho kujurira ahita aba umwere.

Nyuma yo kugabanyirizwa ibihano bya burundu y’umwihariko agahabwa imyaka 10 byahuye neza n’igihe yari amaze afunze maze urukiko ruhamya ko uyu mugabo agomba guhita arekurwa.