Print

Muri Uganda umugore yahambye umwana we w’umuhungu ari muzima

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2019 Yasuwe: 2336

Uyu mubyeyi avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho ababyeyi be bamwimiye ibiryo bamuziza ko yabyaye umwana atabana n’umugabo wamuteye inda.

Uyu mugore w’imyaka 19 kuwa Mbere w’iki cyumweru yacukuye imva ashyiramo umwana yibyariye nk’uko abo muri ako gace babivuga.

Patrick Okello yabwiye The Daily Monitor ko uyu mukobwa yavuye mu rugo, agaruka nyuma y’iminsi itatu nta mwana afite.

Ubwo yabazwaga aho yashyize umwana, yemeye ko yamushyinguye ari muzima.

Catherine Eunice Agwang, ushinzwe iperereza muri kariya gace yavuze ko “ Hatangijwe iperereza ngo hacukurwe ahashyirwa uyu mwana, hasuzumwe icyamwishe.”

Ukekwaho iki cyaha afungiwe muri Gereza Nkuru y’Akarere ka APAC.