Print

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko akumbuye Jose Mourinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 2754

Victor Lindelof waguzwe na Jose Mourinho amukuye muri Benfica,yavuze ko Jose Mourinho yamuzamuye mu mupira w’amaguru ndetse amukumbuye yifuza kongera kumubona atoza.

Yagize ati “ N’umwe mu batoza bakomeye cyane ku isi ndetse yagakwiriye kuba afite akazi muri imwe mu makipe akomeye cyane ku isi.Ndamukumbuye cyane mu mupira w’amaguru.N’umutoza mwiza akaba n’umuntu mwiza muri rusange nifuriza ibyiza.Niwe wampaye amahirwe hano ampa buri kimwe.”

Lindelof yavuze ko yifuza kongera kubona Mourinho mu kazi akareka kwirirwa kuri televiziyo akora ubusesenguzi.


Lindelof yavuze ko yifuza kongera kubona Mourinho mu butoza