Print

Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w’Urubyiruko umuco na siporo yasabiwe kuburana afunzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 3352

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’imikino ndetse akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, aregwa ibyaha birimo uburiganya.

Nyuma yo kuva mu nzego z’ubutegetsi,Bayigamba yabaga mu mirimo y’ubucuruzi aho ayoboye ikigo cy’ubucuruzi cya Manumetal LTD.

Robert Bayigamba biboneka ko yananutse cyane, yinjiye mu rukiko yambaye amapingu ashorewe n’abapolisi babiri.

Uyu mugabo w’imyaka 57 wigeze kuba Minisitiri w’urubyiruko yari yunganiwe n’umunyamategeko Christophe Niyomugabo.

Aregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya n’icyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bayigamba yemeye kugurisha ibibanza bitatu biri mu mujyi wa Kigali rwagati, biguzwe n’uwitwa Claude Hagenimana ku gaciro ka miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hagenimana ngo yishyuye igice cya mbere kingana na miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, andi akaba yaragombaga kuyishyura nyuma y’ukwezi amaze kubona inguzanyo yari yemerewe na banki.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bayigamba yagurishije umutungo utari uwe kuko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR bari bagiranye amasezerano ya mbere ariko ubugure ntibuze kuba nubwo iri torero ryari ryaramwishyuye igice cya mbere cya miliyoni 380.

Ubwo yari ahawe umwanya wo kwiregura ,Bayigamba yemeye ko yagiranye amasezerano y’ubugure n’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2016 yo kugura ibibanza by’ahubatse ikigo cye cy’ubucuruzi cya Manumetal mu mujyi wa Kigali.

Iri torero ngo ryishyuye igice cya mbere gihwanye na miliyoni 380 ariko riza kunanirwa gukomeza kwishyura kubera ibibazo byarivutsemo, abayobozi bashya bakamubwira ko batagifite igitekerezo cyo kugura ibibanza.

Mu masezerano mashya Bayigamba yagiranye na ADEPR, hemejwe ko iri torero rimwemerera kugurisha ibibanza bibiri rikaba rigumanye kimwe cyagombaga gusubizwa hamaze kwishyurwa amafaranga ADEPR yari yamuhaye.

Aha ni ho umuguzi wa kabiri Hagenimana Claude yinjiriye na we yumvikana na Bayigamba miliyoni 850 ndetse ahita yishyura miliyoni 220 z’ibanze.

Ibibazo byaje kuvuka ubwo Hagenimana yasabaga nyir’umutungo kumuha icyangombwa cyuko atagira umwenda bikagaragara ko abereyemo umwenda ikigo cy’imisoro ndetse ko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR.

Robert Bayigamba ngo yandikiye Hagenimana amumenyesha ko asheshe amasezerano y’ubugure bari bafitanye ndetse amusaba ko yaza bakumvikana uko asubizwa igice yari yishyuye.

Bayigamba yabwiye urukiko ko yafashe iki cyemezo kuko Hagenimana yari yatangiye kumukwiza ahantu hose ko yagurishije ibibanza bye inshuro nyinshi.

Mu gushakisha umuguzi mushya haje uwemera kwishyura miliyari imwe na miliyoni 200, Bayigamba avuga ko yari gukuramo igice cyo kwishyura imyenda y’abaguzi ba mbere.

Gusa aya masezerano na yo ntiyaje kurangira kuko iki kigo cyagaragaje impungenge z’amategeko nticyemere kwishyura nubwo hari hatangiye inzira yo kucyandikaho imitungo.

Hagenimana Claude yafashe icyemezo cyo gutanga ikirego avuga ko Bayigamba yamugurishije umutungo adafiteho uburenganzira.

Christophe Niyomugabo wunganira Bayigamba avuga ko nta wundi ushobora kwiyitirira umutungo wa Bayigamba kuko abo bashatse kugura batubahirije amasezerano ngo imitungo ibabarurweho mu mategeko.

Niyomugabo yabwiye urukiko ko ubugwate bugira agaciro iyo bwanditswe mu bitabo by’umwanditsi mukuru kandi akaba afite ibihamya byuko nta mutungo n’umwe wari watanzweho ingwate.

Robert Bayigamba yemera ko hari amasezerano yagiranye na ADEPR ndetse na Hagenimana ariko ngo nta ruhande na rumwe rwashoboye kuyubahiriza ku gihe. Gusa akavuga ko yiteguye kwishyura amafaranga yari yahawe na buri muguzi mu nzira bakumvikana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Bayigamba akomeza gufungwa bushimangira ko yamaze kwakira amafaranga menshi ku mutungo umwe.

Ikindi ngo yatoroka igihugu kuko n’umuryango we utaba mu Rwanda.

Gusa Bayigamba we yashimangiye ko ari umuntu uzwi wakoze imirimo ikomeye mu gihugu ndetse w’umushoramari utahunga igihugu ngo asige ubucuruzi bwe.

Umwanzuro w’umucamanza kuri iki kibazo utegerejwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Inkuru ya BBC