Print

Myugariro Bayisenge ntabwo azakina umukino wa Mozambique [AMAKURU ARI MU MAVUBI]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 1735

Ubwo Amavubi yakoraga iyi myitozo saa Kumi,Bayisenge yaje kugira akabazo k’imvune katumye abuzwa gukomeza gukora imyitozo none birangiye akuwe mu bakinnyi bagomba guhangana na Mozambike.

Bayisenge ukinira ikipe ya Said Sporting Club yo muri Bangladesh yari mu bakinnyi bashoboraga kubanza mu kibuga ku munsi w’ejo nkuko byegenze ubushize ubwo Amavubi yakinaga na Seychelles mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Amavubi yitegura Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda F wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,yakoze imyitozo ya nyuma kuri stade ya Zimpeto bazakinira kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ndetse bashaka kwitwara neza muri uyu mukino.

Ati “Abafana bacu n’igihugu muri rusange batwitezeho byinshi kandi natwe turabizi ko imikino itandukanye n’intego zitandukanye. Twabonye itike ya CHAN 2020, dukomeza mu rindi jonjora ry’Igikombe cy’Isi ariko hano ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Turiha intego nshya, gutsinda ni byiza kuko bitera imbaraga abakinnyi, abafana n’undi wese ufite uruhare ku ikipe. Umukino dufite ejo ntuzaba woroshye ariko twe turiteguye. Abakinnyi bameze neza, bari kwitoza neza ndetse twizeye ko ejo tuzabona umusaruro mwiza.”

Nubwo Bayisenge yavunitse,Amavubi afite abakinnyi benshi bo kumusimbura barimo Nirisarike Salomon,Rwatubyaye Abdul,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bose bahagaze neza.

Amavubi azakina na Mozambike kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Ugushyingo 2019, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.