Print

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kubanzamo ahangana na Mozambike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 2553

Umutoza Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma yari yihariye ku kibuga Zimpeto kiraberaho umukino nyirizina,aca amarenga y’uko ashobora kuza gupanga Amavubi ashaka gukora amateka yo gusubira muri CAN aherukamo muri 2004.

Amavubi amaze igihe yitwara neza arashaka kwereka abanyarwanda ko igihe kigeze ngo bongere kwerekeza muri CAN,aho arabitangira kuri uyu wa Kane saa 18h00.

Nkuko amakuru Umuryango ukesha abanyamakuru bari I Maputo abitangaza,Mashami yibanza ku gupanga ikipe yuzuyemo abakinnyi bamenyereye gutanga imipira ivamo ibitego ariyo mpamvu abarimo Muhadjiri,Haruna na Muhire Kevin bashobora kubanza mu kibuga.

Imyitozo ya nyuma umutoza Vincent Mashami yakoresheje yagaragaje ko ashobora gukoresha abakinnyi 4 inyuma, agakoresha abakinnyi 3 hagati n’abandi bakinnyi 3 bagakina bataha izamu.

Amavubi ari mu itsinda rya F ririmo ikipe ya Mozambique bakina kuri uyu wa kane, Cameroon izakira irushanwa,yaraye inganyirije mu rugo na Cape Verde 0-0 mu mukino wa mbere.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Umuzamu: Kimenyi Yves
Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel
Abakina hagati: Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima
Abataha izamu: Tuyisenge Jacques, Muhadjili Hakizimana, Kagere Meddie