Print

Reba ibitazibagirana kuri Arsène Wenger mu mupira w’amaguru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 2632

Wenger mu kazi yahawe na FIFA yashinzwe guteza imbere umupira w’amaguru ku isi.

Iyi nkuru iburijemo amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko uyu mufaransa w’imyaka 70 y’amavuko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage akajya kuyitoza.

Wenger yavuye muri Arsenal mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2018 nyuma yo kumara imyaka 22 ayitoza. Yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League n’ibikombe birindwi bya FA.

Yagize ati: “Mfite amashyushyu menshi yo gutangira izi nshingano z’ingenzi cyane”.

Aka kazi gashya ka Wenger muri FIFA kazamufasha guteza imbere umupira w’amaguru mu bagabo no mu bagore, ndetse n’ibijyanye n’imikinire y’uyu mukino.

Ubu agiye kuba umwe mu bagize akanama ka ’technique’ mu nama nyobozi y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, ndetse abe n’umukuru w’itsinda rya FIFA ryiga ku bya ’technique’.

Hari ibitazibagirana kuri we

Umutoza Ernest Karori(Charles) Arsene Wenger, ntazibagirana muri Monaco, ubwo yabatozaga ku kibuga akurura umwotsi w’itabi mu mwaka wa 1987-1991.

Umutoza wa Arsenal, Ernest Charles Arsene Wenger, yaciriye abantu ku mayange, bimwe mu byamuranze akiri umusore. Arsene agaruka cyane ku buzima yabayemo avuga uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge agira ati:”nakuriye mukabari”.

Arsene avuga ko byari byoroshye kugira ngo atangire kunywa itabi,akemeza ko kuba iwabo bari bafite akabari, byamugiraga ibandi. Ababyeyi be, Alphonse na Louise Wenger, bari barashinze akabari ahitwa Duttleinm muri komine ya Bas-rhin, mu majyaruguru yo mu majyepfo y’Ubufaransa, hafi y’umupaka w’Ubufaransa n’Ubudage ho ibirometero makumyabiri (20km).

Aka kabari k’ababyeyi ba Arsene, kitwaga ’Croix D’or’. Arsene kuri we abona itabi ritaramubaniye kuko hari byinshi ryangizaga mu buzima bwe,ati:”iyo narinywaga ntago nashoboraga no kuba nanareba mwidirishya ndeba ibibera hanze, kubera gukurura umwotsi mwinshi”.

Arongera ati:”ubusore bwange nabumaze ncuruza itabi, nageze igihe ntangira gucengana n’abashinzwe umutekano, gusa iyo ukwezi kwarangiraga, abo twabaga twaragurije itabi baratwishyuraga”.

Wenger, ntahwema guhamya ko kuba yaranywaga itabi byaterwaga nuko yakuriye mu birara byakundaga ibiyobyabwenge, bigatuma abatwa nabyo, akaza no kubikoresha atangiye umwuga w’ubutoza.

Mu myaka mike Wenger ’le professeur’ yamaze atoza Monaco, yarazwi cyane ku kuba yarakururaga agatabi kakahava. Igihe Wenger yabaga atoza abakinnyi barimo gukina umupira, haba muri shampiyona cyangwa undi mukino uwo ariwo wose, yabaga asimburanya amapaki y’amasigara ari nako ayobora abari mukibuga.

Wenger aragira ati:”nkitangira ubutoza n’ubundi narakomeje ndinywera”. Arsene akomeza yemeza ko kunywa itabi ntakibazo kirimo ahubwo biterwa naho urinywera n’igihe warinywereye. Arsene aragira inama abakinnyi ko batakagombye kurengera, murwego rwo kubaha umwuga wabo ko kurinywa igihe kidakwiye,ntago bitanga urugero ku bandi”.

Ni muri urwo rwego wenger yaje kutumvikana n’uwahoze ari umuzamu wa Arsenal, witwa Wojciech Szczeny igihe yari amaze guhungabanya urwambariro rw’ikipe ya Arsenal, akurura umwotsi nyuma y’uko bari bamaze gutsindwa na Southampton 2-0.

Si wenger gusa wamenyekanye mu batoza gukurura umwotsi hari n’abandi nka Marcelo Lippi wahoze atoza ikipe ya Juventus.