Print

Tugiye kongera igiciro cy’umutekano wacu kuri buri wese ushaka kuwuhangabanya-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 4881

Ibi nyakubahwa perezida wa Repubulika yabitangarije mu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko w’irahira ry’abaminisitiri bashya muri Guverinoma hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu baherutse kugirirwa icyizere.Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Ugushyingo 2019.

Mu ijambo rye perezida wa Repubulika yabanje gushimira abarahiye,abibutsa ko inyungu zabo zigomba kuza inyuma y’iz’abaturage bagiye gukorera aho yanabasabye gukomeza gukora ibyo bafite mu bushobozi bwabo.

Perezida Kagame yahise yitsa ku mutekano w’igihugu aho yavuze ko Abanyarwanda bari bamaze gufata umutekano nk’ikintu gisanzwe ndetse batakiwuha agaciro cyane ariko yemeza ko igihugu kigiye kongera igiciro cyawo ku bantu bashaka kuwuhungabanya.

Yagize ati “Umutekano rero ubundi aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe, nta n’igishobora kuwuhungabanya.Ntabwo twari tukiwutindaho cyane.

Tugiye kurushaho kwereka abanzi bacu ko umutekano ufite agaciro cyane. Icyo nshaka kuvuga n’uko tugiye kuzamura igiciro,kuzamura igiciro, kuri buri wese ushaka kuwuhungabanya.Igiciro kigiye guhenda bihanitse bivuze ko tugiye kureba ko dufite buri kimwe cyatwemeza ko dufite umutekano w’abaturage bacu,igihugu cyacu,n’iterambere ryacu.Abo bantu bashaka guhungabanya umutekano wacu bagiye kwishyura igiciro gihanitse,kandi murabizi ko imvugo yanjye ariyo ngiro.

Perezida Kagame yaburiye abantu bakomeje kwihisha inyuma ya za politiki z’amacakubiri n’ingengabitekerezo bari mu gihugu ko bakwiriye guhinduka vuba bitaba ibyo bakazahura n’ingaruka mbi.

Yagize ati “ Ndashaka kuburira bamwe muri twe bihishe inyuma y’ibintu bitandukanye birimo politiki,demokarasi,ubwisanzure n’ibindi ko ari inshingano zacu gutanga demokarasi,ubwisanzure,amahoro na buri kimwe mu gihugu cyacu,nitwe ba mbere bireba,twebwe njye nawe.Abandi bihishe inyuma y’ubwo bujiji bashyigikiwe ndetse bashimwa n’abantu bari hanze bakaryoherwa,muraza kutubona.Ababirimo bashaka bakwisubiraho vuba vuba,vuba vuba.Tuzabashyira aho mugomba kuba muri.

Abantu bagize uruhare mu mahano ya jenoside ariko bakaba bagikina politiki y’ingengabitekerezo,barafunzwe barafungurwa,turababarira ariko batangiye gukina iyo mikino nanone,tuzabashyira aho mukwiriye kuba muri.Abavuza induru kuri byo tuzashaka icyo tubakorera. Ndabwira abo bakomeje gukina iyo mikino y’ubujiji bashaka kudusubiza aho twavuye.”

Perezida Kagame yavuze ko abasakuriza mu bihugu by’abaturanyi no hirya no hino ku isi abirengagiza ariko uzibeshya akarenga umupaka akinjira mu Rwanda guhungabanya umutekano, atazamusobanurira ko ashoboye guhangana nawe ahubwo azamwereka ako kanya ko bahangana.

Perezida Kagame yasoje avuga ko abanyarwanda bagomba kurinda umutekano byanze bikunze kandi ngo n’uruhare rwa buri wese mu nzego zose kugira ngo umutekano ukomeze usagambe.

Perezida Kagame yijeje abayobozi bose ko hakwiriye ubufatanye ndetse abemerera inkunga muri ubwo bufatanye cyane ko buri wese abifitemo inyungu,anaboneraho kubasaba ko ubukungu n’imibereho myiza byakomeza kwiyongera no kunoza imiyoborere ituma bigerwaho.

Abarahiye kuba abaminisitiri barimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.

Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira; Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli.


Comments

Kazungu 14 November 2019

nibyo umutekano w’igihugu niwo number 1.Twese tugomba kuwugiramo uruhare kuko iyo uhungabanye abaturage bose bibagiraho ingaruka.


Kazungu 14 November 2019

nibyo umutekano w’igihugu niwo number 1.Twese tugomba kuwugiramo uruhare kuko iyo uhungabanye abaturage bose bibagiraho ingaruka.