Print

Menya byinshi ku gihugu cya Bolivia kizwiho kuba ari cyo gifite umuhanda uri ahantu hashyira abantu mu kaga kurusha ahandi ku isi

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 6722

Indimi zihavugwa nicyesipanyolo(Spanish)n’izindi 12 gakondo. Bolivia kiri mu bihugu bike ku isi bifite imirwa mikuru ibiri nkuko urubuga nationaspnline.org rubivuga ariko itegeko nshinga rya bolivia rivuga ko Sucre ariwo murwa mukuru wemewe nyamara na La paz ifatwa nkaho ari umurwa mukuru w’ubutegetsi ituwe na miliyoni ebyiri zisaga gato z’abaturage.

Ikizere cyo kubaho ku muturage wo muri Bolivia ni imyaka 69. Mu mwaka wa 1824 ,umurwanyi wo mu gihugu cya Venezuela wanaharaniye ko ibihugu byinshi muri amerika y’amajyepfo by’igenga Simon Bolivar niwe wabohoye iki gihugu acyambuye abanya espanye , ni we izina Bolivia gifite rikomokaho.

Bolivia umubare munini w’abayituye ni abasangwabutaka,bagize bibiri bya gatatu.Ni igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira ibyanya birimo gaz k’umugabane w’Amerika y’epfo ariko hagiye haba ukutumvikana ku buryo icukurwa.

Bolivia ni cyo gihugu cyeza igihingwa cya coca nyinshi ku isi, coca ni kimwe mu by’ibanze bifashisha bakora cocaine. Bolivia ikize ku mutungo kamere. World Atlas ivuga ko Bolivia ifite misiyoni esheshatu z’abayezuwiti ahitwa Chiquitos zubatswe hagati y’umwaka wa 1600 na 1700 zagizwe umurage w’isi.

Iki gihugu cyizwiho kuba ari cyo gifite umuhanda uri ahantu hashyira abantu mu kaga kurusha ahandi ku isi witwa Yungas ,ureshya n’ibirometero 69 ufite imanga ireshya na metero 610. Bawita umuhanda w’urupfu, ku mwaka hapfira abantu babarirwa hagati ya 200 na 300.

Iki gihugu cya Bolivia muri iyi minsi gifite ibibazo bya politiki nyuma yaho muri iki cyumweru uwari perezida Evo Morales yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 14 kubera imyigaragambyo ishingiye ku kongera gutorwa kwe mu kwezi gushize nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga.

Ubu Jeanine Áñez, umusenateri wo ku ruhande rutavuga rumwe nubutegetsi, niwe wiyise Perezida winzibacyuho wa Bolivia, Madamu Áñez yavuze ko ku rukurikirane rwabategetsi rugenwa nitegeko nshinga ari we uri hafi, asezeranya ko azahita ategura amatora vuba.


Comments

Analyst 14 November 2019

Ariko iyi myandikire iri muri iyi nkuru ikurikije ayahe mategeko? Ushobora rwose kudasobanukirwa n’icyo umunyamakuru yashatse kwandika kubera amakosa....