Print

Pele yatangaje umukinnyi yakwifuza gukinana nawe hagati ya Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 5503

Pele wahesheje Brazil ibikombe by’isi 3,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Messi na Ronaldo ari abakinnyi beza ku isi ariko muri iki gihe Messi ariwe uhagaze neza ndetse ngo niwe yakwifuza ko bakina mu ikipe imwe.

Yagize ati “Ntekereza kuri Messi.Afite impano cyane,atanga imipira ivamo ibitego,aratsinda,azi gucenga cyane.Iyo tuza kuba mu ikipe imwe abo twari kuzajya duhangana bari kuzajya bahangayikishwa n’abakinnyi 2 aho kuba umwe.Ubu Messi niwe mukinnyi wujuje ibyangombwa byose.”

Muri iki kiganiro Pele yahaye ikinyamakuru Gazzetta dello Sport yavuze ko nubwo Neymar Jr ari umukinnyi mwiza,atarabasha guheka Brazil ngo itware ibikombe bikomeye.

Bamubajije myugariro wamugoye mu buzima bwe bwose,Pele,yavuze ko ari uwitwa Giovanni Trapattoni.


Pele yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wuzuye muri iki gihe


Comments

22 November 2019

Pele yshisemo ko yakinana na mess kuberako Bose nabanyamerica yepfo ntakundi yariguhitamo