Print

Umugabo yakase amatwi umugore we amuziza kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 4362

Uyu Wafuka ukomoka ahitwa Kariobangi muri Kenya arashinjwa gufata umugore we akamuca amatwi yarangiza akamwogosha ibitsike akoresheje inkota,amuziza ko ngo yamuciye inyuma.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ko ubu bugome yabutewe n’uko umugore we yagiye mu kabari agasangira n’abagabo inzoga barangiza bakajya kumusambanya.

Uyu mugabo Wafula ngo yahamagaye umugore we amubwira ko igihe cyo kumushyiraho ikimenyetso kigeze,abanza kumufungirana mu nzu amuca amatwi,anamwogosha ibitsike akoresheje inkota y’aba masai yari atunze.

Uyu mugore yavugije induru asaba ubufasha ariko kubera uyu mugabo yari yafunze urugi ntiyabona umutabara.

Uyu mugore Auma yabwiye urukiko ko yabashije gutoroka Wafula ubwo yari yasinziye.urubanza ruzakomeza kuwa 22 Werurwe 2020.