Print

Amafoto yonyine y’ubukwe bwa Rema wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo n’umuganga wamumutwaye yatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 6916

Byavugwaga ko amakimbirane yari yugarije urugo rwa bo, bitewe n’uko Rema yashinjaga Eddy Kenzo kumuca inyuma no kumusuzugura bya hato na hato. N’ubwo akenshi, bagiye bagaragariza abakunzi babo ko aya makuru ari ibinyoma, byarangiye ukuri kugaragaye Rema ashaka undi mugabo.

Mu birori by’akataraboneka byo guha isezerano Rema n’umukunzi we mushya uzwi ku izina rya Hamzah Ssebunya, bivugwa ko mu mafoto gusa yafatiwe mu bukwe bwabo, yatwaye akayabo k’amashilingi ya Uganda angana na Miliyoni 7 n’ukuvuga arenga 1.700.000 mu manyarwanda.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Rema Namakula yahamirije umuryango we ko ari umugore wa Hamzah, nyuma yo kujya kumwerekana mu muryango muri Nabbingo hafi ya Masaka muri Uganda nk’umugabo yishimira kurusha abandi bose.

Ni ukuvuga ko buri muhango wagiye ukorwa hagati yabo wagiye ubarirwa Agaciro ka wo,akaba ariyo mpamvu babaze amafaranga bakoreshekje akagaragazwa nk’uko Howwebiz yabitangaje.

Rema kuva yakwerura ku mugaragaro ko yashyingiranwe n’undi mugabo, ntarahwema na Mba, kureka gushyira hanze amafoto yabo, kugeza naho bamwe mu bakunzi ba Eddy Kenzo, bavuga ko ayagaragaza agamije kumushotora no kumubabaza.