Print

Umuraperi Prezzo yavuzweho gufatwa ku ngufu n’aba Slayqueens 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 2155

The Citizen yari yatangaje ko aba bagore barimo Vivian Mutheu, Patricia Nduta na Ruth Macharia basanzwe bakorana na Prezzo bariye karungu bamusambanya ku gahato barangiza yarembye.

Nyuma yo kumenya iri sanganya ryagwiriye Prezzo,Polisi ikorera mu mujyi wa Nairobi yahise ibashaka ibata muri yombi bose uko ari batatu.

Prezzo abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram,yavuze ko ameze neza atari mu bitaro, ariko ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru.Prezzo yemeje ko agiye gushaka uwatangaje aya makuru kugira ngo amujyane mu butabera.

Prezzo akunze kuvugwaho gukunda abagore cyane kuko mu minsi ishize aherutse gutandukana n’umukunzi we Amber Lulu bapfuye ko yamucaga inyuma.

Byavugwaga ko kubera ibiyobyabwenge ndetse na Viagra uyu muhanzi yahawe n’aba bagore 3,byatumye ajyanwa mu bitaro bya Karen Hospital yarembye cyane.