Print

U Rwanda rwasabye Uganda kwimura ibiganiro bagombaga kugirana mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo muri Angola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 1582

Aya makuru yo kwimura italiki y’ibi biganiro yemejwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na KT Press.

Yagize ati “Twasabye ko yimurirwa ku yindi tariki kuko hari abagize itsinda ry’u Rwanda batari kuboneka ku wa mbere kubera izindi nshingano."

U Rwanda na Uganda bakoze inama ya mbere i Kigali ku wa 16 Nzeri, bemeranya kuzakora indi i Kampala nyuma y’iminsi 30 ariko iyo minsi yarangiye idakozwe.

Uganda yavuze ko iyi nama yatinze kubera ko abahuza barimo Angola na RDC batari kuboneka kuwa 16 Ukwakira 2019.

Inama ya kabiri yari yimuriwe tariki ya 13 Ugushyingo ntiyaba, yimurirwa tariki ya 18 none nayo u Rwanda rwasabye ko isubikwa.