Print

Cristiano Ronaldo yakoreye agashya mu kibuga nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 3972

Cristiano Ronaldo waraye yujuje inshuro 55 atsinda ibitego 3 mu mukino,yafashije Portugal kwegereza umuryango uyinjiza mu mikino ya Euro 2020.

Nyuma yo kuva muri Juventus ashwanye n’umutoza Maurizio Sarri wamusimbuje ku munota wa 55,Cristiano Ronaldo yihojeje amarira atsinda ibitego 3 wenyine ikipe ya Lithuania ndetse yuzuza igitego cya 98 mu ikipe ya Portugal.

Ronaldo uri hafi kuzuza ibitego 100,yaraye atsindiye Portugal hat-trick ya 9 ndetse arashaka kuba umukinnyi wa kabiri utsindiye igihugu cye ibitego 100 inyuma y’umunya Iran witwa Ali Daei.

Ibinyamakuru byo hirya no hino byanditse ku rugwiro Ronaldo yakliranye aba bafana binjiye mu kibuga bitemewe n’ukuntu yiforozanyije nabo abishimiye.

Ronaldo yagaragarije isi yose ko umutoza Maurizio Sarri yamubeshyeye,kuko yavuze ko afite ikibazo cy’ivi ariyo mpamvu yamusimbuje.



Cristiano Ronaldo yanze ko abashinzwe umutekano basohora abafana binjiye mu kibuga atifashe Selfie nabo