Print

FARDC yashyize hanze amafoto agaragaza ikibunda cya rutura bambuye umutwe wa RUD-URUNANA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 13553

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune,uyu mutwe wa RUD URUNANA uri mu ndiri y’ibibazo kuko FARDC yamaze gufata ubuhisho bw’intwaro bwawo bwose.

Ku bufatanye n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasu ya Congo Kinshasa,Ingabo za FARDC zibarizwa muri SOKOLA II,[Hibou Special Force],ku munsi w’ejo hatahuwe ibyobo by’ububiko bugera muri bune bwa RUD- URUNANA bwari bubitsemo,amasasu,imbunda nini,imbunda zikururwa n’imodoka z’amapine abiri.

Ubu bubiko bw’intwaro bwasanzwe muri Gurupoma ya Binza mu bice bya Makoka,Katanga mu birindiro bikuru bya RUD URUNANA,Giseguro.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru uri Nyabanira, Maj.Ndjike Eric yabwiye ikinyamakuru Rwandatribune.com ko amakuru yo gufata izi ntwaro ariyo ndetse yemeza ko abasirikare ba RUD URUNANA bafashwe mpiri aribo baziranze.

Yagize ati“ Tukimara kugera ku ntego yacu yo guhitana uwari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA Gen.Jean Michel,abarwanyi benshi bahise bamanika amaboko,rero izo mbaraga nizo turigukoresha,murabona ko biri gutanga umusaruro.

Nkuko twabibabwiye nuko nta mutwe w’inyeshyamba uzaza kubakira hano muri Congo ng’utere ikindi gihugu cy’igituranyi,kandi ndababwirako n’ubifite mu ntekerezo ari kwibeshya,hari ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga kandi natwe ubwacu turihagije.

Umwe mu basirikare ba MONUSCO yatangarije iki kinyamakuru ko byibuze k’umunsi bakira abarwanyi batandatu ba RUD URUNANA,batorotse ariko ngo benshi bahungira Uganda.





FARDC yafashe intwaro za RUD URUNANA zirimo ikomeye yo mu bwoko bwa 122 Gun