Print

Karongi:Pasiteri yakubise umwana w’imyaka 15 amwangiza ubugabo

Yanditwe na: Martin Munezero 15 November 2019 Yasuwe: 4655

Uyu mwana ubwo yari ku bitaro bikuru bya Kibuye yavuze ko yakubiswe mu byumweru bibiri bishize n’umugabo uzwi ku izina rya pasiteri bikamuviramo uburwayi.

Yagize ati ”uwo mugabo yansanze mu Bupfune azanye n’undi mwana wari wamwibye avuga ngo nanjye twarafatanyije, atangira kunkubita imigeri n’inkoni bigera n’ubwo bigera ku gitsina, ariko nticyahise kibyimba banjyanye kuri polisi mpamara iminsi itanu, nyuma bajyana i Tongati (mu kigo ngororamuco), mamaze iminsi mike nibwo natangiye kubyimba mu gitsina banzana hano kwa muganga”.

Dr. Ayingeneye Violette, umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru by’ikitegererezo bya Kibuye avuga ko uwo mwana bamwakiriye, ati “Yatugezeho ibya rimwe ryaravuye mu mwanya wa ryo tugerageza kurisubiza mu mwanya waryo, ubu kuri uyu wa kane twamusezereye akazajya ajya kwipfukisha ku kigo nderabuzima”.

Abajijwe niba uwo mwana yaba yarakubiswe, yagize ati ” Ibyo ntibiri mu nshingano zacu twe icyo tureba ni ukuvura uje atugana dukurikije uburwayi twamubonyeho,ubwo ibyo gukubitwa byarebwa n’inzego zibishinzwe zikurikije raporo ya muganga tuzaziha”.

Niyigaba Bellarmin,umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage mu murenge wa Bwishyura, ubu ni umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa uri mu kiruhuko cy’akazi, ku murongo wa telefoni yagize ati ”icyo kibazo nta makuru ahagije tugifiteho kuko ntawaturegeye ariko twumvise ko hari gukekwa ko uwitwa Hakorimana Aloys umenyerewe ku izina rya Pasteur ariwe waba yaramukubise,ariko hari amakuru twamenye ko yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha”.

Radio Isangano dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’ucyekwaho gukubita uyu mwana ntibyashoboka kuko yageze aho akorera ntiyahamusanga na telefoni ye yarifunze.

Amakuru radio Isangano ifite avuga ko uyu mwana yakubitiwe mu gace kazwi ku izina ryo mu Bupfune mu murenge wa Bishyura.