Print

Rutahizamu Sadio Mane yongeye kwicisha bugufi bikora benshi ku mutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 11083

Mane waherukaga kuvugwa cyane ubwo yagaragaraga ku musigiti asengeraho mu Bwongereza ari gukora isuku mu bwiherero,yagaragaye atwaza amazi umukozi w’ikipe y’igihugu bayakura mu modoka y’ikipe y’igihugu ubwo bari bagiye mu mukino.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abakinnyi ba Senegal bose bari gusohoka mu modoka nta kintu bafite ariko Sadio Mane wasohotse nyuma yafashije uyu mukozi w’ikipe y’igihugu gutwara amazi yo kunywa yari menshi.

Nubwo igihe iyi video yafatiwe kitatangajwe,byagaragaye ko abakinnyi ba Senegal bari bagiye mu mwiherero wo kwitegura umukino ariko Sadio Mane we yirengagije izina afite afasha umukozi w’ikipe y’igihugu.

Iyi video ikimara gusakazwa na FutbolBible,yahise ikwiriakwizwa hirya no hino,ibihumbi byinshi by’abantu bishimagiza Sadio Mane kubera umutima wo kwicisha bugufi ahorana.

Mu minsi ishize Mane yatangaje ko atameze nka bamwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi bakayaguramo imodoka zihenze,amasaha ahenze,imikufi n’ibindi kuko we azi aho yavuye ndetse yifuza gufasha abakene bo mu gihugu cye.


Comments

Claude 18 November 2019

Oooooh, bravo Sadio Mané!! Imana Ikunda umuntu wicisha bugufi!! kandi kwicisha bugufi kwawe niko kuzatuma abantu bakubaha!!God bless you!