Print

Nigeria: Umuhungu w’umuyisilamu yateje impaka ndende ubwo yasengeraga ku muryango w’urusengero rw’abakiristo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 4436

Uyu mwana muto yakoze icyo bamwe bafashe nk’ubushotoranyi ubwo yajyaga imbere y’urusengero rw’abakirisito atangira gusari.

Impaka ndende zahise zivuka ku rubuga rwa Twitter aho bamwe bavuze ko nta rusengero Imana yashyize ku isi ahubwo abantu bose bagomba gusengera aho bashaka.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe,bamwe bavuze ko uyu mwana nta kosa yakoze kuko atigeze yinjira muri uru rusengero ngo ateze akavuyo ahubwo yasengeye imbere yarwo.

Mu majyaruguru ya Nigeria,ababyeyi b’abayisilamu ntibajya bemerera abana babo ko bahindura idini bakaba abakiristo ariyo mpamvu benshi bavuze ko iyo uyu muhungu aza kubikorera muri aka gace hari kuvuka intambara ikomeye bamwe bakahasiga ubuzima.

Bamwe bavuze ko ntacyo byaba bitwaye ko inyubako imwe yasengeramo abayisilamu amateraniro yabo yavamo hakinjiramo abakiristo nkuko mu bihugu bikomeye ku isi nka Amerika cyangwa Uburusiya bigenda.

Abanya Nigeria bakomeje guterana amagambo bapfa amadini kugeza ubwo benshi bemeje ko idini y’amahoro n’urukundo ariyo dini y’ukuri.