Print

California: Mu masegonda 16 umwana w’imyaka 16 yarashe bagenzi be babiri ku ishuli barapfa arangije nawe arirasa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 3283

Abo bapfuye biciwe muri icyo gitero cyamaze amasegonda 16, mbere gato yuko amasomo atangira ejo ku wa kane, ku ishuri ryisumbuye rya Saugus High School riri mu majyaruguru ya Los Angeles.

Icyo gitero cyabaye ku isabukuru y’imyaka 16 y’amavuko y’ucyekwaho kukigaba, watangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika ko ari umunyeshuri mugenzi wabo witwa Nathaniel Berhow.

Uwo ucyekwa yahise yirasa mu mutwe, ubu ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.

Abanyeshuri n’abarimu bavuze ukuntu bihishe mu mashuri, bakurikiza amabwiriza yuko bitwara mu gihe hari umuntu uri kurasa.

Aya ni amabwiriza bahawe mu myaka ya vuba ishize ubwo habaga ibitero ku mashuri atandukanye mu gihugu.

Amakuru ajyanye n’icyo gitero yatangajwe bwa mbere saa moya n’iminota 38 za mu gitondo ku isaha yo muri ako gace ejo ku wa kane, nkuko bivugwa na Alex Villanueva, umutegetsi wo muri ako karere.

Yongeyeho ko abapolisi bahageze hashize iminota ibiri.

Uwo ucyekwa yari ahagaze mu kibuga cy’ishuri ubwo yakuraga mu gikapu cye cyo mu mugongo imbunda ye nto yo mu bwoko bwa pisitoli ya 45-calibre, inyuzamo ikohereza amasasu icyarimwe.

Nuko arasa mu gihe cy’amasegonda 16 mbere yuko yitunga imbunda ku mutwe, nkuko bivugwa n’umukuru ushinzwe umutekano muri ako karere, Kapiteni Kent Wegener.

Kapiteni Wegener yagize ati: "Yarashe gusa, arasira aho ahagaze. Atirukankana umuntu n’umwe. Atava aho ari".

Abanyeshuri bakomeje kwihisha mu mashuri mu gihe kirenze isaha imwe ubwo polisi yageragezaga kumenya niba uwo warashe akidegembya.

Abapolisi babonye abantu batandatu bafite ibikomere batewe n’amasasu, bajyanwa ku bitaro biri hafi. Nyuma ucyekwa yaje gutahurwa ko ari umwe muri abo bakomeretse.

Amazina y’abapfuye ntabwo aratangazwa. Gusa ni umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko n’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko.

Batatu bakomeretse, na bo bataratangazwa amazina, ni abakobwa babiri, bafite imyaka 14 na 15, ndetse n’umuhungu w’imyaka 14. Bose ubu barikoroherwa.

Bose bigaga kuri iryo shuri ryisumbuye rya Saugus High School.

Uwo ucyekwa ntaho yari afite ahuriye na bo, nkuko bivugwa na Kapiteni Wegener.

Urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika rwa FBI rwavuze ko bigaragara ko yabikoze wenyine kandi ko nta mutwe runaka wihariye cyangwa imyemerere bifitanye isano.

Ibiro ntaramakuru AP bisubiramo amagambo y’umunyeshuri mugenzi we, Brooke Risley, avuga ko uwo ucyekwa yari umuntu uvuga macye ariko "ufite kamere nziza".

Yongeraho ko afite umukobwa bakundana ndetse ari mu muryango w’aba-scout.

AP itangaza ko uwo muhungu yabaga mu rugo ruciriritse rwo muri ako gace, kandi ko se yapfuye mu myaka ibiri ishize.

Umuturanyi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muhungu ucyekwa yashegeshwe n’urupfu rwa se.

Kugenzura itungwa ry’imbunda n’uburenganzira bwo gutunga imbunda ni ingingo itavugwaho rumwe muri politiki y’Amerika.

40% by’Abanyamerika bavuga ko batunze imbunda cyangwa baba mu rugo ruyitunze, nkuko bikubiye mu ikusanyabitekerezo ryo mu mwaka wa 2017.

Ikigero cy’imfu ziturutse ku mbunda muri Amerika ni cyo cya mbere kiri hejuru cyane mu bihugu biteye imbere.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post, urubyiruko rurenga 230,000 rwo muri Amerika rwakorewe ihohoterwa rishingiye ku mbunda ruri ku ishuri.

Polisi yhise itabara kuri iri shuli

Inkuru ya BBC