Print

Rayon Sports yacecekesheje Gasogi United yari yarahiriye kwangiza umunsi mukuru wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 8226

Rayon Sports yateguye ibirori yise “Rayon Sports Day” byabaye kuri uyu wa Gatanu bikanagenda neza,yatsinze Gasogi United ibitego 3-1,mu mukino wa gicuti wari wateguwe kugira ngo abafana baze kwihera ijisho ndetse banabashe kwinjira muri weekend neza.

Gasogi United imaze kwerekana ko ishoboye,niyo yafunguye amazamu ku munota wa 08 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nyakagezi ku mupira mwiza yahawe na Kayitaba Bosco.

Rayon Sports yashakaga kwishyura Gasogi,yagize ibyago ku munota wa 23 ubwo umukinnyi wayo Mugisha Gilbert yavunikaga ku nshuro ya kabiri muri uyu mukino asimburwa na Bizimana Yannick.

Nk’ikipe nkuru,Rayon Sports yanze ko igice cya mbere kirangira ikirimo umwenda bituma ku munota wa 42 yishyura iki gitego ibifashijwemo na Bizimana Yannick wateye umupira agaramye nyuma yo guherezwa na Irambona Eric ari mu rubuga rw’amahina.

Mu minota 3 yongewe ku gice cya mbere, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo n’Umunya-Cote d’Ivoire Dagnogo Drissa uri kuyikoreramo igeragezwa warobye umunyezamu Cuzuzo Gael, nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Oumar Sidibe.

Rayon Sports yatangiye neza igice cya kabiri ndetse ibona igitego cya 3 ku munota wa 51,gitsinzwe na Rugwiro Herve ku ishoti rikomeye yateye mu izamu nyuma y’umupira mwiza yahawe na Olokwei Commodole.

Rayon Sports yakomeje kuyobora uyu mukino biyifasha kwizihiza ibirori byayo neza, itsinda Gasogi United ibiteg 3-1 muri uyu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports yahaye imyenda abakinnyi bayo ndetse imurika igishushanyo mbonera cya stade yayo yifuza kubaka mu myaka iri imbere ndetse yatangiye gukusanya amafaranga azayifasha.





Rayon Sports yakoze ibirori by’igitangaza

AMAFOTO: IGIHE


Comments

Guguni 16 November 2019

nikundira ukuntu Salupongo akunda igitego ariko bya akarusho ukuntu aterura barafinda na Yannick iyo batsinze igitego,uba ubona ari nka abana be ateruye, courage Gikundiro.


Guguni 16 November 2019

nikundira ukuntu Salupongo akunda igitego ariko bya akarusho ukuntu aterura barafinda na Yannick iyo batsinze igitego,uba ubona ari nka abana be ateruye, courage Gikundiro.