Print

Urukiko rwategetse ko umuvugizi wungirije wa ADEPR afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2019 Yasuwe: 1377

Uyu muvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 27 Ukwakira 2019,akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gutegeka ko Karangwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Karangwa ntiyagaragaye mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti bitabiriye isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu kuburana Karangwa yahakanye ko yakoresheje imyamyabumenyi yo muri Philippines, bituma ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ko yayikoresheje yiyamamariza kuyobora ADEPR kandi hari n’amajwi y’icyo gihe yiyamamaza.

Karangwa yasabye ko arekurwa kuko ari inyangamugayo ndetse arwaye diyabete, ariko umucamanza avuga ko afungwa iminsi 30 hagakomeza gukorwa iperereza no kugira ngo adacika ubutabera.

Source: IGIHE