Abakunzi b’uru rugo bavuga ko iyi myambarire ibi byamamare byagaragaje itaberanye n’umuntu wagiye kuramya. Justin w’imyaka 25 n’umugore we Hailey w’imyaka 22 nta kintu bigeze batangaza ku myamabarire yavugishije umubare munini w’abanyamerika biganjemo abakunda uyu muryango utari wamara igihe kinini ubana nk’umugore n’umugabo.
Justin Bierber ari mu myiteguro yo gusubukura ibitaramo bizazenguruka isi yari yatangiye gukora mu mezi atatu ashize akabihangarika ku mpamvu byavuzwe ko ari ibibazo by’uburwayi.
Ni uku bagiye gusenga bambaye bigateza ururondogoro
Justin Bierber na Hailey Baldwin bashyingiranywe mu mwaka wa 2018 ku wa 13 Nzeri ,gusa nubwo ubukwe bwabo bwavugishije abatuye isi nanubu nta mwana uyu muryango w’ibyamamare uragira.