Print

Bobi Wine yagaragaje uko yakiriye kuba yaje ku rutonde rw’abantu 100 bakoze ibintu bishobora guhindura Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 November 2019 Yasuwe: 1931

Uyu muhanzi ari kuri uru rutonde hamwe n’abandi banyafurika 3 barimo umunyakenyakazi Wanuri Kahiu,Magid Magid Umunyasomaliya, ndetse na Adut Akech Bior umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Sudani y’epfo, Uru rutonde rugabanyijemo abahanzi n’abanyabugeni, impirimbanyi z’ibintu runaka, abategetsi, abafite impano ikomeye kandi bareberwaho na benshi hamwe n’abavumbuye ibishya.

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye ku rubyiniro nka Bobi Wine yavuze uko yakiriye kuba kuri uru rutonde maze yandika ku rukuta rwe rwa twitter “Ibi birenze guca bugufi,mwitangiye ku gutekereza ku rubyiruko rwa Uganda ibi bigire icyo byibutsa ababavuga uko mutari, muri icyo mwahisemo kuba cyo“. Bobi Wine avuga ko yishimiye kuba kuri uru rutonde.

Iki kinyamakuru Time gishyira hanze uru rutonde cyivuga ko Bobi wine amaze igihe kinini aririmba umuziki uharanira ko muri Uganda haba impinduka ndetse ubu akaba aharanira kuba umukuru w’igihugu. Bobi wine ubu ni umudepite ufite imyaka 37 y’amavuko.