Print

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiye umutoza Maurizio Sarri wamusimbuje avuga ko afite imvune

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2019 Yasuwe: 2972

Katia Aveiro ukunda kwibasira abantu bose batemeranyije na musaza we Cristiano Ronaldo,yagiye kuri Instagram asaba umutoza Sarri wa Juvetus kutivanga mu kazi ka musaza we.

Uyu mugore yatangaje ibi nyuma y’aho Cristiano Ronaldo atsindiye ibitego 3 mu mukino wahuje Portugal na Lithuania aho yagaragaje ko uyu musaza we ahagaze neza.

Katia yabwiye Maurizio Sarri ati “Wimuvangira.”Hanyuma undi mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma yagize ati “Imana ntabwo itsindwa.Ameze neza,none n’iki?”

Umutoza wa Portugal witwa Fernando Santos yabwiye abanyamakuru ko Ronaldo ameze neza cyane ndetse agomba gukina imikino yose ya Portugal.

Ronaldo umaze gutsinda igitego kimwe muri Serie A uyu mwaka,aherutse gutsinda igitego cya 98 mu ikipe ya Portugal ndetse yujuje n’ibitego 700 mu gihe amaze akina.


Bashiki ba Ronaldo basabye Sarri kureka kumwivangira mu kazi